REPUBULIKA Y’U RWANDA UMUJYI WA KIGALI AKARERE KA KICUKIRO ITANGAZO KU BASABYE AKAZI Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buramenyesha abantu bose basabye akazi ka data entry ku byiciro by’ubudehe ko ikizamini kizakorwa kuwa kane tariki ya 12/02/2015 muri salle nini ya IPRC (ETO KICUKIRO ) i saa 09h00. Urutonde rw’abemerewe gukora ikizamini hamwe n’abatemerewe mwarusanga kuri website y’Akarere ka Kicukiro www.kicukiro.gov.rw n’ahamanikwa amatangazo ku Karere. Bitewe nuko salle izakorerwamo ikizamini mudasobwa zitazacomekwa ku muriro w’amashanyarazi, turasaba abemerewe gukora ikizamini kuzitwaza mudasobwa zigendanwa (laptops) zifite umuriro wuzuye (full battery) wamara byibura amasaha abiri na flash disk idafiteho ikindi kintu kiyibitseho. NB: Buri mu candidat asabwe kuzitwaza indangamuntu ye (ID) Bikorewe Kicukiro kuwa 10 Gashyantare 2015 NDAMAGE Paul Jules Umuyobozi w’Akarere ka KICUKIRO ___________________________________________________________________________________________________ District Kicukiro B.P 657 Kigali Tél. 250-584183 Email:kicukiro@kicukiro.gov.rw website:www.kicukiro.gov.rw
© Copyright 2025